cover

Agahembe gato kavugwa muri Daniel 7

MUZAMENYA UKURI
2021-05-02
13:25
0 comments
No Rating

Daniel 7:8 Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n'ay'umuntu, n'akanwa kavuga ibikomeye. Daniyeli abona Umukuru nyir'ibihe byose 11 "Uwo mwanya ndangarira ijwi rya rya hembe ryavugaga amagambo akomeye. Nkomeza kwitegereza aho ya nyamaswa yiciwe, umubiri wayo ukarimburwa igatabwa mu muriro igatwikwa. 15 "Jyewe Daniyeli ibyo neretswe bintera agahinda mu mutima, birambabaza cyane. 16 Nyuma negera umwe mu bari bahagaze aho mubaza amashirakinyoma y'ibyo byose, arabimbwira ansobanurira impamvu zabyo 17 ati 'Izo nyamaswa nini uko ari enye, ni bo Abami bane bazaduka mu isi. 19 "Mperako nifuza kumenya amashirakinyoma y'iby'inyamaswa ya kane itasaga n'izindi zose, yari iteye ubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka y'ibyuma n'inzara z'imiringa ari yo yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo. 20 Kandi nifuza kumenya iby'amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n'iby'irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera. 21 "Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha, 22 kugeza aho Umukuru nyir'ibihe byose yaziye agatsindishiriza abera b'Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami. 23 "Maze wa wundi arambwira ati 'Iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa n'ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure. 24 Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo Abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n'abo ba mbere kandi azanesha Abami batatu. 25 Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b'Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n'amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n'ibihe n'igice cy'igihe bizashirira. 26 Hanyuma urubanza ruzashingwa, bazamunyaga ubutware ngo babumareho burimburwe kugeza ku mperuka. 27 Maze ubwami n'ubutware n'icyubahiro cy'ubwami bwose buri munsi y'ijuru, bizahabwe ubwoko bw'abera b'Isumbabyose. Ubwami bwayo ni ubwami buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.' 28 "Ayo magambo agarukiye aha. Ariko jyewe ubwanjye Daniyeli, ibyo natekereje bimpagarika umutima cyane, bituma mu maso hanjye hahinduka ukundi, ariko mbika iryo jambo mu mutima wanjye." (Daniyeli 7:)

0.00 stars, 0 ratings

Or Log In

00:00 / 00:00