cover

IYO TUGIZE YESU NYAMBERE

MUZAMENYA UKURI
2021-07-27
04:08
0 comments
No Rating

Isi isigaye ikonje cyane, abantu baraburanye, nibonyine bararangaye, n’   abantu b’ Imana bararangaye kandi  baratatanye. Bisa nkaho Ntaburenganzira ufite bwo kugira ibyo usangiza ababikeneye cyane. No mu  igihe cyo  kuramya Imana  tunanirwa no guha agaciro ibyera tubihugukiye Iyo twemereye ubuzima bwo guhuga, bukadutandukanya na Yesu, habaho ibintu biteye ubwoba: isano yacu irazimira Abefeso 5:15 “ twitondere ubuzima tubayeho, dukoreshe igihe cyacu neza kuko iminsi ari mibi Iyo turi ku ishuri, abarimu bacu badufasha kugendera mu cyerekezo cyiboneye, iyo tumaranye igihe na Yesu adukorera ibisa nk’ ibyo ngibyo. Turiho mu gihe kidasanzwe, dufite byinshi mu biganza byacu bibasha kuduhuriza hamwe. Fingertips) hari uburyo butabarika bwo kuduhuza nawe,  tuzengurutswe n’ isoko y’ urukundo rwe rukaduhindura. Niba dushaka guhinduka, tugomba kumarana umwanya na Yesu, kuko atubwira ko kubwo kuguma muriwe duhindurwa, ashobora kuduhumekeramo imibereho mishya mu mutima no mungo zacu Nkuko nanjye umuryango wanjye wishima, iyo tugize Yesu Nyambere. Ariko ni amahitamo ukwiriye gukora buri munsi ugatera umugongo ibyiganano. Ukakira muburyo bworoshye ibyo utabasha kubona ahandi aho arihohose. Mbese ni gute ubanye na Yesu? Mbese witegye ku mwirunduriramo? Ategereje igisubizo cyawe. Igihe Yesu akomanze ku rugi rw’ umutima wawe, ukamwegurira byimazeyo imibereho yawe, azakuzuza urukundo rwe, uhindukire umugisha abagukikije bose   --- This episode is sponsored by · Anchor: The easiest way to make a podcast. <a href="https://anchor.fm/app">https://anchor.fm/app</a>

0.00 stars, 0 ratings

Or Log In

00:00 / 00:00